Myugariro w’umunyarwanda Rwatubyaye Abdul yerekeje mu ikipe ya KF Shkëndija Haraçinë 77 ikina icyiciro cya mbere muri Macedonia nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Al-Soqour Club yo muri Libya yari amaze umwaka akinira.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) cyatangaje ko cyaguze imigabane yose yari isigaye mu bigo Inyange Industries Ltd na Ruliba Clays Ltd, bityo ubu ibigo byombi bikaba bifitwe na RSSB ku kigero cya 100%.
Mu Karere ka Gakenke mu ntara y’Amajyaruguru abahinzi ba kawa ku bufatanye n’inzego za leta bari mu gikorwa cyo gusazura ibiti bya kawa bitari bigitanga umusaruro uhagije aho basazuye ibiti birenga miliyoni eshatu.
Itsinda ry’intumwa 9 ziturutse mu gihugu cya Gambia, zasuye Polisi y’u Rwanda ku cyicaro gikuru ku Kacyiru, mu rwego rwo kunguka ubumenyi no kwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda mu bijyanye n’umutekano wo mu muhanda, imicungire y’ubwikorezi ndetse n’imitangire ya serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ikipe ya AEK Athens FC yo mu Bugereki ikinamo umunyarwanda Hakim Sahabo yabonye itike ya UEFA Champions League nyuma yo gusezerera PFC Levski Sofia yo muri Bulgaria ku giteranyo cy'ibitego 4-0.
Amakipe ya Yei Joint Stars WFC yo muri Sudani y’Epfo, Kenya Police Bullets WFC yo muri Kenya, Kawempe Muslim Ladies FC yo muri Uganda na Commercial Bank of Ethiopia WFC (CBE WFC) niyo yageze muri 1/2 cy’imikino ya nyuma ya CECAFA y’abagore yo gushaka itike ya CAF Women’s Champions League.
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga