Amakuru

Kuri iyi tariki i Kabgayi mu Majyepfo Interahamwe zishe Abatutsi zibakuye aho bari bahungiye muri Kiliziya zijya kubicira kuri Nyabarongo abandi batabwamo ari bazima.
Abasirikare barindwi bayoboye Ingabo z’u Rwanda mu bihe bitandukanye kuva mu 1994, bafite amateka akomeye haba mu rugamba rwo kubohora igihugu, kubaka RDF no gushimangira umutekano imbere mu gihugu no mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku Isi.
Shema Arnaud de Bosscher wamamaye mu kuvanga umuziki nka DJ Toxxyk, yasubiye mu igororero rya Nyarugegenge riherereye i Mageragere , nyuma y'iminsi mike arisohotsemo.
Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe igorora CS Sengabo Hillary avuga ko RSC igikeneye abanyamwuga b’abagore kuko nayo igendera ku mategeko mpuzamahanga ariko umubare w’abanyarwandakazi bitabira uyu mwuga ukaba ukiri muto
Perezida Paul Kagame yashimiye kaminuza ya Oklahoma Christian University ku ruhare yagize mu iterambere ry’igihugu agaragaza ko yizeye ko ubufatanye hagati y’iyi kaminuza n’u Rwanda bizameza no mu bihe biri imbere.
APR FC yegukanye igikombe cy’amahoro cya 2026, itsinze Rayon Sports FC penaliti 4-2 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota isanzwe y’umukino wabereye muri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2026.
Nkurayija Ishimwe Jean Hubert ni we mukandida rukumbi wemejwe ku mwanya wa Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare (FERWACY), mu matora ategerejwe kuzaba ku wa 31 Gicurasi 2026.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Gicurasi, abanyeshuri 142 biga mu bigo by'amashuri bitatu bari baherekejwe n'abarezi babo bagiriye urugendoshuri ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Ambasaderi Urujeni Feza Bakuramutsa yashyikirije Papa Leo XIV impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda I Vatican ahita anatangira ku mugaragaro inshingano ze nka Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu.
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yagaragaje ko buri Munyarwanda wese akwiye kumva ko amateka yaranze u Rwanda atamureba kuko ari inshingano za buri umwe guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.