Amakuru

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje imyanzuro 12 yafatiwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 20, igabanyije mu ngeri eshatu zirimo ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere
U Rwanda n'igihugu cya Misiri byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire agamije gushyiraho uburyo buhamye bwo guhanahana amakuru n’ubunararibonye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi
Umuhanzi ukomoka muri Kenya, Bien-Aimé Baraza, yagaragaje ko ashima ubuyobozi bwa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, avuga ko ari umwe mu bayobozi b’Afurika bashyira imbere icyerekezo cy’iterambere gishingiye ku kwigira
Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha,RIB, rwatangaje ko kuva mu 2019 kugera mu 2025, Abanyarwanda bagera kuri 297 bacurujwe hirya no hino ku Isi, abagera ku 197 bakaba ari bo bagaruwe bakuwe mu bihugu 14.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwibukije abawutuye gufata ingamba zikenewe zo kwirinda no guhangana n’ibiza bishobora guterwa n’imvura nyinshi iteganyijwe mu gihe cy’itumba, hagati ya Werurwe na Gicurasi 2026
Imirwano ikomeye yabereye mu gace ka Point Zero, muri Teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo yasize umutwe wa Twirwaneho ukorana n'ihuriro rya AFC/M23, uhanuye utudege duto 'drones' eshatu z'igisirikare cya Leta ya Congo, FARDC
Mu karere ka Bugesera, abantu bane bakurikiranyweho gukora no gucuruza ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa kanyanga cyahitanye ubuzima bw'abantu 17 .
Umujyanama wihariye ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ubufatanye na Afurika, Massad Boulos,  yavuze ko kugira ngo amasezerano ya Washington yasinywe hagati y'u Rwanda na DRC ashyirwe mu bikorwa bisaba inzira ndende gusa hakiri ubushake bwo kuyashyira mu bikorwa.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yavuze ko ikibazo mu mitangire mibi ya serivisi z’ubutaka kiri mu byo bari kwitaho ngo gikemuke aho yavuze ko bari kwifashisha ikoranabuhanga mu rwego rwo kugabanya igihe byatwaraga ngo ziboneke.
Denmark yafunguye ambasade yayo i Kigali nyuma y'igihe kinini itayigira mu Rwanda.