Amakuru

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasabye ba ofisiye baranije amasomo ajyanye n'imiyoborere y'ingabo n'izindi nshingano zo mu biro ,Junior Command and Staff Course, kubyaza umusaruro amasomo bahawe , bahanira kugira igisirikare gikomeye kandi kigendera ku kuri.
Amb. Urujeni Bakuramutsa, yashyikirije Perezida w’u Busuwisi, Karin Keller-Sutter, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu
Kuri uyu wa Gatanu, tariki 24 Ukwakira 2025, Polisi y’u Rwanda yatangije uburyo bwo gukangurira abakoresha umuhanda  gufatanya mu mutekano wabo kugirango hirindwe impanuka.Igikorwa cyo gutangiza ubu bukangurambaga cyabereye muri Gare ya Nyabugogo ahakunze guteranira imbaga y’urujya n’uruza rwa bantu bava cyangwa baza mu Mujyi wa Kigali.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasabye Abasenateri bashya kuzuza neza inshingano zabo no guhangana n’ibibazo bitandukanye igihugu gihura na byo.
AFC/M23 ryamaganiye kure amakuru avuga ko bagiranye ibiganiro na perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, bamusaba guhagarika imikoranire ya bugufi na Leta ya RDC
Urukiko rwa Rubanda rwo mu Bufaransa rwanze ubujurire bwa Sosthène Munyemana, rutegeka ko akomeza gufungwa imyaka 24 yari yarakatiwe mu 2023, nyuma yo kumuhamya uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Ubufaransa , Gen. Pierre Schill, n’abandi bari kumwe, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherere ku Gisozi, mu karere ka Gasabo,bunamira inzirakarengane ziharuhukiye .
Mu Karere ka Huye, hatashywe Ikigo cy’Urubyiruko cyiswe 'Inzozi Youth Center', kizajya gikoreshwa nk'ahantu ho kwigira ubumenyi bushya no gukorera imishinga ibyara inyungu
Perezida Paul Kagame yashimiye abantu bose bamwifurije isabukuru nziza kuri uyu wa Kane tariki 23 Ukwakira 2025, ubwo yuzuzaga imyaka 68 y’amavuko.