Amakuru

Mu miryango myinshi haracyari imyumvire ivuga ko kwita ku mwana ari inshingano ya mama gusa, papa agafatwa nk’umutware. Nyamara ibikorwa bito papa akorera umwana buri munsi, nko kumuterure, kumugaburira cyangwa kumukinisha bigira uruhare rukomeye mu mikurire n’imibereho myiza y’umwana.
Mu gihe amashuri makuru akomeje kwakira no gushyira ku isoko ry’umurimo abanyeshuri benshi, iri soko na ryo riragenda rihinduka. Ese impamyabumenyi yonyine iracyahagije kugira ngo umuntu abone akazi?
Abantu bane batawe muri yombi bakekwaho kwangiza nkana ibice by’imibiri yabo y'ibanga, bagakoresha ibisebe mu kugenda basabarizira mu bagira neza amafaranga yo kwivuza aho bazengurukaga mu masoko atandukanye.
Girumugisha Jean Claude "Kabaye" uheruka guhabwa igihembo cy'umukinnyi mwiza w'umwaka muri Shampiyona y'u Rwanda, BK Pro League 2025/26, yatangajwe nk'umukinnyi mushya w'ikipe ya Al Ahli Tripoli SC yo muri Libya avuye muri Al Hilal SC yo muri Sudani.
Umuhanzi The Ben yaciye agahigo kari kamaze imyaka 5 ku rubuga rwa YouTube gafitwe na Meddy, nyuma y’uko indirimbo ye “Inshallah” irebwe n’abantu barenga miliyoni 1 mu minsi ibiri gusa.
Minisitiri Wungirije w'Ububanyi n'Amahanga Ushinzwe Ingufu muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu (UAE), Abdulla Ahmed Balalaa, yashimye imikoranire ifitanye akamaro irakataje hagati y'igihugu cye n'u Rwanda
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ingengabihe y’amatora y’inzego zegerejwe abaturage ateganyijwe mu mpera za 2026, aho Abanyarwanda bazagira uruhare mu guhitamo abayobozi n’ababahagararira kuva ku Mudugudu kugera ku Karere.
Umuhanzi w’umuraperi wanakunzwe cyane mu biganiro, Sky 2 Wabagahe, yavuze uko yagize ubumuga bw’ijisho akabagwa inshuro 3 abitewe n’ubukana bukabije bw’inzoga y’icyuma yanywaga.
APR FC yatsinze Al Merreikh SC ibitego 3-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Kanama 2026.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Tennis mu bagore yatahanye umwanya wa 4 mu irushanwa rya Billie Jean King Cup Africa Group IV bituma itabasha kubona itike yo kuzamuka mu cyiciro cya gatatu (Group III) kizakinwa umwaka utaha.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka