Amakuru

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC), Nyirahabineza Valérie, yashimye uruhare rw'abasirikare bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu, rukomeje kuba inkingi y’amahoro n’ituze by’u Rwanda
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA), batanze serivise z'ubuvuzi ku baturage bo muri iki gihugu.
Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zambitswe imidari y'ishimwe ku ruhare zagize mu kugarura amahoro muri iki gihugu.
Kuri uyu wa Mbere, inteko rusange y’abadepite yasabye ko ibitekerezo byatanzwe n’Inteko ishinga amategeko ku ngengo y’imari bikwiye kwitabwaho
Mu kagari ka Kajevuba mu murenge wa Ntarabana w'akarere ka Rulindo abantu babiri bagwiriwe n'ikirombe bahasiga ubuzima.
Irari n’urukundo ni amagambo atavugwaho rumwe na benshi ndetse bamwe ntibasobanukirwa niba hari itandukaniro riri hagati y’aya magambo yombi kuko hari abavuga ko ari bimwe mu gihe abandi bahamya ko atandukanye bakavuga ko urukundo nyarwo ntaho ruhurira n’irari.
Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko mu mwaka wa 2024/2025, hakurikiranywe ibirego birenga 4000 by’abana basambanyijwe.
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée yasangije ubuzima bw'ubuhunzi yabayemo atinya gutahuka mu Rwanda, ashimira Inkotanyi zamutabaye ndetse na Perezida w'Igihugu wamugiriye icyizere
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin yahuye n’Abanyarwanda batuye muri Benin, abashimira uruhare rwabo mu gushimangira umubano mwiza uri hagati y'u Rwanda n’iki gihugu.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda CG Felix Namuhoranye, akaba n’umuyobozi mukuru wa komite y’ubujyanama mu bya tekinike (TAC) y'ikigo cy'akarere gishinzwe kugenzura ikoreshwa ry'intwaro nto (RECSA), yafunguye ku mugaragaro Inama ya 17 y’iyo Komite ihuriza hamwe abahagarariye Komite zo mu bihugu binyamuryango bya RECSA.