Komiseri mu Muryango FPR-Inkotanyi, Habonimana Charles yanenze abayobozi bo mu Karere ka Nyarugenge baranduye ibishyimbo by’abaturage, avuga ko ibyemezo nk’ibi biterwa no kuba abayobozi badakorana, ahubwo bamwe bagafata ibyemezo ku giti cyabo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva , yageze i Bangui mu murwa mukuru wa Repubulika ya Centrafrique, aho yitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida watowe, Faustin-Archange Touadéra.
U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere ku Isi mu cyerekezo cy'ishoramari ritanga inyungu ‘Baseline Profitability Index’ (BPI) mu mwaka wa 2026, aho rwagaragajwe nk’igihugu cyizewe cyashorwamo imari kandi ikunguka vuba.
Badrama wayobotse inzira yo gusebya no guharabika u Rwanda n’abayobozi barwo yakumiriwe kwinjira ahabereye igitaramo cy'umuhanzi Ruti Joel muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Werurwe, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Dominique Habimana, yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo mu Murenge wa Buyoga, mu bikorwa byibanze ku gucukura imirwanyasuri
Abanyerondo bo mu mujyi rwagati mu murenge wa Gasaka ho mu karere ka Nyamagabe, barakekwaho kwica umuturage bamuziza gushaka gukiza undi muturage aba banyerondo barimo bakubita
Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko Umuryango w'Ibihugu bya Afurika, Karayibe na Pasifika (OACPS), ugomba kuba urubuga rworohereza ishoramari aho kuba urw'ubufatanye gusa.
Mu gikorwa cy’Umuganda Rusange usoza ukwezi kwa Werurwe 2026, cyabereye mu Murenge wa Uwinkingi, Akarere ka Nyamagabe, abaturage bashimiwe uruhare rugaragara bagira mu bikorwa by’iterambere n’isuku.