Amakuru

Kuri uyu wa Mbere mu murenge wa Kansi ho mu karere ka Gisagara, abaturage abayobozi n’imiryango y’abarokotse bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi,aho by’umwihariko  kuri iyi taliki hibukwa abatutsi bishwe bakajugunywa mu cyuzi cya Cyamwakizi .
Patrick Nkulikiyimfura wari umaze igihe kinini ari Umuyobozi Mukuru wa Akagera Aviation, yitabye Imana ku Cyumweru tariki 12 Mata. Yari afite imyaka 57 y’amavuko.
Kuri uyu wa 13 Mata 2026, abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye z’igihugu, abahagarariye imitwe ya politiki, abadipolomate n’imiryango y’abanyapolitiki bishwe bahuriye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, mu gikorwa cyo gusoza icyumweru cy’icyunamo no kwibuka abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abahagarariye amadini n’amatorero n’abakuru b’imiryango gakondo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo bagaragaje ko mu gihe ntacyo umuryango mpuzamahanga wakora ngo uhagarike ibikorwa bya kinyamaswa bikomeje gukorerwa Abatutsi mu Burasirazuba bwa RDC ,naho hashobora kuzaba Jenoside nk’iyakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yagaragaje ko bitashoboka ko abanyarwanda bunga ubumwe batabanje kumenya amateka y’icyatumye busenyuka n’abagize uruhare mu kubusenya.
Ku wa 13 Mata 2026, abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye z’igihugu hamwe n’abahagarariye imitwe ya politiki bahuriye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero mu gikorwa cyo gusoza icyumweru cy’icyunamo no kwibuka abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Tariki ya 13 Mata 1994 ni imwe mu matariki atazibagirana ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 kuko kuri iyo tariki abatutsi bari baragiye bahungira ahantu hatandukanye mu Rwanda bagabweho ibitero benshi bakwicwa.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yishimiye intsinzi ya Ismail Omar Guelleh wongeye gutorerwa kuyobora Djibouti
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yatangaje ko yishimiye kuba Ismaïl Omar Guelleh yatorewe kongera kuyobora Djibouti.