Amakuru

Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda ya Handball mu ngimbi zitarengeje imyaka 18 yasezerewe mu Gikombe cya Afurika kiri kubera i Abidjan muri Côte d'Ivoire nyuma yo gutsindwa na Guinea ibitego 24-21.
Itsinda ry’abofisiye bakuru n’abarimu bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Namibiya, riri kumwe n'Umuyobozi w'iryo Shuri, Brig Gen Erastus Benhard Nathinge, ryagiranye ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh, ku cyicaro gikuru cya RDF.
Gutandukana kw’abashakanye ni kimwe mu bitera ibikomere bishingiye ku marangamutima aho usanga abatandukanye n’abo bashakanye bibagora kongera kwisanga mu buzima busanzwe ndetse bamwe bikabagiraho ingaruka zirimo kumva bahorana ipfunwe ryo gusenya.
Uwamariya Léontine, umwe mu banyeshuri bahize abandi mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O’Leve), yerekeje muri Jordanie aho agiye gukomereza amashuri.
Umwanditsi w’ibitabo akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Barbara Umuhoza, yamuritse igitabo cyitwa ‘The Comeback’ Surviving Divorce & Thriving After, cyibanda ku buzima bw’urushako burimo uko warushinga rugakomera, uko wahangana n’ihungabana rituruka ku gutandukana kw’abashakanye ugakira ibikomere ndetse ukongera ukubaka ubuzima.
Col. (Rtd) Jeannot K. Ruhunga yatangiye ku mugaragaro inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Pologne, nyuma yo gutanga impapuro zimwemerera gukora izi nshingano.
Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, yegukanye igihembo cya Best Airline Staff in Africa 2026, gitangwa na Skytrax World Airline Awards, kubera serivisi nziza zitangwa n’abakozi bayo ku bagenzi.
Leta y’u Rwanda yemeje amasezerano y’ubufatanye mu ishoramari yagiranye na Chery Holding Rwanda Ltd, agamije kubaka mu Rwanda uruganda ruzajya ruteranya imodoka zikoresha amashanyarazi.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 15 izitabira ku nshuro ya mbere irushanwa rya FIFA World Cup & Festival 2026, yamenye itsinda iherereyemo n’ibihugu bazacakirana.
Abanyarwanda bakoze ingendo mu mahanga bakoresheje miliyoni 197,8 z’amadolari ya Amerika, angana n’arenga miliyari 291 Frw, mu mezi atandatu ya mbere ya 2026.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka