Amakuru

Abanyarwanda 341 bari bamaze igihe baba mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bavuga ko bari barafashwe bugwate n’umutwe wa FDLR, batahutse bakirwa ku mupaka wa La Corniche OSBP, mu Karere ka Rubavu.
Mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Gikonko, Akagari ka Cyiri, haravugwa inkuru y’umusore witwa Zakayo bivugwa ko yakubise nyina umugeri mu nda, agahita yitaba Imana.
Perezida Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bageze i Phnom Penh muri Cambodia, aho bagiye mu ruzinduko rw’akazi rugamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi, mbere yo kwitabira Inama ya 20 y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF).
U Rwanda rukeneye inkunga mpuzamahanga ingana na 80% by’ishoramari rya miliyari 12 z’amadolari ya Amerika kugira ngo rugere ku ntego yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 53% mu 2035.
Polisi y’u Rwanda yafashe abagabo 30 bakekwaho kugira uruhare mu gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu Karere ka Burera, hafatwa litiro zisaga 700 za kanyanga n’ibiro 30 by’urumogi.
Imiryango nyarwanda itari iya Leta 159 yatakaje ubuzima gatozi nyuma yo kunanirwa kuzuza ibisabwa n’Itegeko rigenga iyi miryango, harimo guhuza imikorere yayo n’ibiteganywa naryo.
Abaturage bakomeje kugaragaza imbogamizi mu kubona serivisi zitangwa n'inzego zibegereye, zirimo kudakemurirwa ibibazo ku gihe, gusiragizwa no kutamenya neza aho bagomba kubariza. Ibi biri mu byatumye igipimo cy'uko Abanyarwanda bishimira serivisi bahabwa kigabanuka.
Uko imyaka iza, iyi gahunda yagiye ivugurwa ndetse yagurwa aho ubu hagezweho uburyo bwo guhanga udushya mu mashuri mawe n’amwe, usanga yihingira imboga n’imbota mu guha abana ifunguro rigizwe n’indyo yuzuye, agakora ubworozi butanga ibikomoka ku matungo byunganira amafunguro n’ibindi.
Guteza imbere inganda zikoresha neza umutungo kamere no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere biri mu byafashije u Rwanda kuzigama miliyoni 6.5 z’amadolari ya Amerika, mu gihe inganda n’ibigo bito n’ibiciriritse byagabanyije ingufu byakoreshaga ndetse n’ingaruka ibikorwa byabyo byagiraga ku bidukikije.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23, Amavubi U23, yatsinzwe na Cameroun ibitego 3-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, byatumye ishyirwa mu mwanya utoroshye mbere yo kujya gukina umukino wo kwishyura.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka