Imikino

U Rwanda ruzakira amarushanwa 4 muri 6 ateganyijwe mu ngengabihe y’ibikorwa bya CECAFA mu mwaka wa 2026.
Mu rwego rwo kuvugurura no kubaka mu buryo buhamye ikipe y'igihugu Amavubi, ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, rikomeje intambwe y'ibiganiro n'abakinnyi bari hirya no hino cyane cyane ku mugabane w'uburayi bafite inkomoko mu Rwanda ngo harebwe niba bakinira Amavubi.
Ikipe ya As Kigali yatangaje  Kalisa Rashid nk’umukinnyi mushya wayo mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona y’u Rwanda.
Rayon Sports na APR FC, zombi zavanye i Rubavu inota rimwe, rimwe mu mikino y'umunsi wa 23 wa shampiyona y'u Rwanda.
Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa Plc, rubinyujije mu kinyobwa cyarwo cya “Cheetah Energy’’, rwongereye amasezerano y’imyaka ine n’Ishyirahamwe rya Basketball (FERWABA), afite agaciro ka miliyoni 700 Frw.
Iyo bigeze ku wa Gatanu, umubiri urabimenya, maze ugatangira kumva ibinezaneza muri wowe kuko uba ugiye kwinjira mu minsi ya wikendi ahanini usanga itarimo ya mihangayiko na shuguri uhoramo mu minsi isanzwe y’icyumweru.
Rayon Sports yanyagiye itababariye City Boys ikina mu cyiciro cya Kabiri, ibitego 9-0, mu mukino wo kwishyura wa 1/8 mu gikombe cy’Amahoro .
Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, FRVB, n'uw'Impuzamashyirahamwe ry’uyu mukino muri Afurika, basinye amasezerano yemerera u Rwanda kwakira Irushanwa rya Volleyball rihuza amakipe yabaye aya mbere mu bagabo mu bihugu byayo muri Afurika, CAVB Men’s Club Championship
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yakiriye perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika, CAVB, Bouchra Hajij, waje mu Rwanda mu gikorwa cyo gusinya amasezerano yemerera igihugu kwakira Irushanwa rya CAVB Men’s Club Championship
Ikipe ya Al Hilal  SC Omdurman  yanyagiye ikipe ya Gicumbi FC ibitego bitanu ku busa mu mukino w’umunsi wa 23 wa Rwanda Premier League wabereye muri Stade Amahoro, yongera gushimangira umwanya wa mbere imaze iminsi.