Imikino

Abakinnyi, abatoza ndetse n'abayobozi ba Rayon Sports basuye umuganga w’iyi kipe, Dr. Mugemana Charles, urwariye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK
Komisiyo Ishinzwe Imisifurire mu Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), yahagaritse abasifuzi batatu aribo Ishimwe Claude uzwi nka Cucuri, Mugabo Eric na Habumugisha Emmanuel kubera amakosa bakoze mu mikino baheruka gusifura.
Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare muri Afurika (CAC) yatangaje ko u Rwanda rwahawe kwakira ibirori byo gutanga ibihembo by’abakinnyi b’indashyikirwa mu mukino wo gusiganwa ku magare ku mugabane wa Afurika
Amakipe atatu yo muri Sudani y'Epfo yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, asaba kwemererwa gukina muri Shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2025/2026
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yasabye abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye kugira umuhigo wo gushyira imbaraga muri siporo no kuzamura impano zabo, kuko ari byo bizabagira 'Abatsinzi'
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda Amavubi yatsinzwe na Bafana Bafana yo muri Afurika y'Epfo ibitego 3-0, mu mukino wa 10 ari nawo wa nyuma mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026
Ikipe y'abakiri bato igizwe n’abakinnyi b'u Rwanda 10 berekeje mu Budage aho bitabiriye irushanwa mpuzamahanga rya FC Bayern Youth Cup 2025
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yafashe icyemezo cyo guhagarika mu nshingano Umutoza Mukuru Afhamia Lotfi ndetse n'Umutoza wungirije wa kabiri, Azzouz Lotfi