Umunyarwandakazi, Niyonkuru Florence, yegukanye umudari wa zahabu mu isiganwa ry’amaguru rya Lyon International Half Marathon ryari ribaye ku nshuro ya 41 rikaba ari isiganwa ribera mu Bufaransa. Ibi uyu munyarwandakazi yabikoze mu mpera z’icyumweru gishize, aho yari ahagarariye u Rwanda mu cyiciro cy’abagore mu isiganwa rya Lyon International Half Marathon.