Umuririmbyi ndetse akaba n’umuhanzikazi ukomoka I Burundi , Khadja Nin yagaragaje ko nubwo akomoka mu Burundi ariko guhera ubu afata u Rwanda nko mu rugo by’iteka ryose
Michelle Yeoh wamamaye muri sinema ku rwego mpuzamahanga ari mu biruhuko mu Rwanda aho yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye ku Gisozi, ndetse asura n'Ingagi muri Pariki y'Ibirunga
Tuyishime Josue niyo mazina yiswe n’ababyeyi ariko ni icyamamare by’iteka ryose mu muziki nyarwanda ku izina rya Jay Polly cyangwa se Kabaka, uyu ni umwe mu bacurabwenge b’injyana ya Hiphop mu Rwanda ndetse akaba umwe mu banyamuziki bakomeye u Rwanda rwagize.
Umuraperi Hagenimana Jean Paul uzwi cyane nka Bushali mu muziki nyarwanda yatangaje ko yatengushywe bikomeye na Mukeshimana Chantal, usanzwe ari umuyobozi w’urugaga rw’abikorera (PSF) mu karere ka Nyamasheke
Shema Arnold benshi bamenye mu muziki Nyarwanda akiri umwana ku izina rya 'Babou', yongeye kugaruka mu muziki aho yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Cyangabwoba'
Umuraperi Ishimwe Semana Kevin, uzwi nka Ish Kevin, yasinye amasezerano yo gukorana n'inzu itunganya umuzuki ya Universal Music Group ishami rya Afurika y'Uburasirazuba, (Universal Music Group East Africa)
Tom Close na Niyonshuti Ange Tricia bavuze ko bimwe mu byabashoboje mu rushako bamazemo imyaka 12 ari ukuganira ku bibazo bihari no gusangizanya amakuru n’imishinga bafite, banakomoza kuri bimwe mu bibazo bagiriye mu rushako