Imyidagaduro

Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza, ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo
Hari ibyamamare mu myidagaduro yo mu Rwanda byabashije kurwubaka rurakomera ndetse uyu munsi abakibyiruka bashaka kuzubaka uruzira kuryana hari amasomo arenze rimwe bakura kuri izi ngo z’ibyamamare
Kakooza Nkuliza Charles [KNC] washinze Radio&TV1 akaba anayobora Gasogi United yagarutse ku rugendo rwe rwmubuzima harimo uko yisanze mu buhanzi, itangazamakuru no gushinga ikipe, agenera n’ubutumwa urubyiruko bwarufasha kwiteza imbere.
Abanya-Kigali b’ingeri zitandukanye bitabiriye Gen-Z Comedy batahakanye ibyishimo n’umunezero nyuma yo gutaramirwa n’abahanga mu gusetsa bamaze kwandika izina muri ibi bitaramo
Benshi bamuzi nka Papa Sava, Seburikoko, Mvumbuko, Superi n'andi menshi, ariko amazina ye nyakuri ni Niyitegeka Gratien, akaba umuhanzi mu ngeri zitandukanye zirimo guhanga imivugo, kuririmba, gukina amakinamico ndetse no gukina filime
Teta Sandra yagonze  umugabo we Weasel Manizo kuri ubu akaba arembeye mu bitaro bya Nsambya Hospital muri Uganda.
Umunyamakuru Aissa Cyiza wari umaze amezi ane ari umuyobozi wungirije wa Royal FM, yazamuwe mu ntera agirwa Umuyobozi w’iyi radiyo
Mu ijoro ryakeye muri Kigali Universe habereye igitaramo gakondo cyiswe “Umuganura Gakondo”, cyahurije hamwe abahanzi nyarwanda ba gakondo n’abakunzi b’umuziki n’umuco w’u Rwanda
Umuhanzikazi Ayra Starr, umuhanzi Kizz Daniel na Timaya bakomoka muri Nigeria baraye banyeganyeje Kigali mu gitaramo gishyira akadomo ku iserukiramuco rya Giants of Africa
Ku bakunzi b'umuziki Nyafurika by'umwihariko injyana ya Afrobeats n’inkuru nziza! Umuririmbyikazi w’umunya-Nigeria, Ayra Starr ari butaramire mu nyubako ya BK Arena ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu, mu gitaramo gishyira akadomo ku iserukiramuco rya Giants of Afurika, rimaze icyumweru ribera mu mujyi wa Kigali