Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’lkoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT), Yves Iradukunda, yavuze ko Marie Immaculée Ingabire yaranzwe no kwicisha bugufi ndetse iteka agaharanira kuvugusha ukuri no kurwanya akarengane.
Sadati Munyakazi, yasabye imbabazi kubera imvugo yakoresheje imvugo ipfobya Abarundi n'Abanye-Congo, aho yavugaga ko Abanyarwanda bakwiriye gukora cyane kugira ngo bakire, mu myaka iri imbere bazajye batanga akazi ko gukubura imihanda yo mu Rwanda no koza ubwiherero ku Barundi n’Abanye-Congo.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka (NLA) cyatangaje ko cyahagaritse by’agateganyo ikoreshwa ry’inyandiko mpeshabubasha (Procuration/Power of Attorney) mu mitangire ya serivisi z’ubutaka, mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi no gukumira ibikorwa by’uburiganya.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yafashe mu mugongo Abanya-Kenya bari mu bihe by’akababaro k’itabaruka rya Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu.
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu yatangaje ko ubucucike mu magororero yo mu Rwanda mu mwaka wa 2024/2025 bwagabanyutseho 24,3% ugereranyije n’umwaka ushize.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe ,ku wa 15 Ukwakira 2025, yakiriye Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda,Aurélie Royet-Gounin , bagirana ibiganiro.