Inkuru Nshya

Umuhanzikazi Bwiza Emerence, uri mu bagezweho kuri uyu munsi mu muziki nyarwanda kandi bahagaze neza, yahishuye ko kuri ubu nta mukunzi afite ndetse mu mupira w'amaguru ari umufana wihebeye ikipe ya Bugesera FC na FC Barcelona.
Umuvuduko w’iterambere ry’u Rwanda uragaragarira Isi yose nyuma ya Jenoside yakorewe Abatusi 1994.Ibi bishimangirwa n’ uburyo ikoranabuhanga riri kwifashishwa mu nzego zitandukanye zirimo ubuvuzi, umutekano,Uburezi, imari,ubuhinzi n’Ubworozi, ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Christa Umuhoza yagizwe umuyobozi mushya Wungirije wa Imbuto Foundation asimbuye Geraldine Umutesi wari uri kuri uyu mwanya kuva mu 2017
Eric Rwabidadi yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Cameroon, Lejeune Mbella Mbella ibaruwa imwemerera kuyobora Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (IFAD) muri Afurika yo Hagati no muri Cameroon
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi, yagumye ku mwanya w'127 ku rutonde rwa FIFA ruyobowe na Espagne.
Umuhanzi Niyo Bosco ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Nzeri 2025, yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene, bamaze igihe bari mu rukundo, bakaba bitegura kubana akaramata.
Urukiko rwa Nyarugenge rwategetse ko Umuhumuza Gisèle usanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Omar Munyaneza wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), ndetse na Dominique Murekezi, barekurwa by’agateganyo

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka