Inkuru Nshya

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ,ingabo z'u Rwanda (RDF) zahaye inka enye itsinda ry'abahanzi ryitwa Ubutwari Artists Group, riyobowe na Maria Yohani, zisohoza isezerano ryari ryaratanzwe n'umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda (CDS), Gen MK Mubarakh.
Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’inzobere mu by’amategeko nshinga zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), hamwe n’abayobozi bo mu Bunyamabanga bw’uyu muryango bayobowe n'Umuyobozi Wungirije w’Umunyamabanga Mukuru, Andrea Ariik Aguer
Umushakashatsi akaba n’umwanditsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Yolande Mukagasana, yamurikiye urubyiruko igitabo yise “Umurage w’Urubyiruko”, kibumbatiye amateka ashaririye y’u Rwanda bakwiye kumenya no gusobanukirwa.
Abanyeshuri 36 bo mu mashuri yisumbuye mu Rwanda bagiye guhagararira Igihugu mu marushanwa mpuzamahanga ya siyansi, arimo imibare (Mathematics), Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence), Ikoranabuhanga rya Mudasobwa (Informatics) n'Ubugenge (Physics)
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolee, yatangaje ku mugaragaro Inyoborabiganiro igenewe abahugura kuri gahunda yo kwimakaza umuco wo kuganira mu muryango.
Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, yasuye Ikipe y'Igihugu y'Abagabo muri Basketball iri mu myiteguro ya nyuma y'imikino y'amajonjora y'Igikombe cy'Isi cya 2027
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko mu Rwanda buri mwaka abangavu barenga ibihumbi 23 baterwa inda mu gihe ku munsi ari abagera kuri 60, agaragaza ko ari ikibazo gikomeye ku buzima bw’abana baterwa inda no ku bana bavuka muri ubwo buryo.
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie yavuze ko iyo umwana w’umukobwa utageza imyaka y’ubukure atewe inda aba atari ikibazo kuri uwo mwana watwise n’uwo azabyara gusa ahubwo ko aba ari no guhekura igihugu muri rusange.
Abohereza kawa mu mahanga, bayobowe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), batangiye kumurika ikawa y’u Rwanda mu imurikagurisha mpuzamahanga rizwi nka World of Coffee Brussels 2026, riri kubera i Buruseli mu Bubiligi. 
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi (NAEB), cyatangaje ko kuva tariki 15 kugeza kuri 19 Kamena 2026, ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga byinjirije u Rwanda asaga miliyari 17 Frw.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka