Inkuru Nshya

Madamu Jeannette Kagame yasabye Abanyarwanda bose gukomeza guharanira ukuri no kukurinda, ashimangira ko kudahagurukira ukuri bishobora gutuma kugorekwa n’abagambiriye kuyobya abantu
Police VC, Kepler VC na REG VC zihagarariye u Rwanda muri muri Shampiyona Nyafurika y'amakipe y'abagabo muri Volleyball, zakatishije itike ya ¼ muri iri rushanwa riri kubera mu Rwanda, APR VC irasezererwa.
Kuri uyu wa Gatatu ku cyicaro gikuru cy' Ingabo ziri mu butumwa bw' amahoro muri Sudani y' Epfo (UNMISS) i Juba, abasirikare b’u Rwanda , bafatanyije na bagenzi babo bo mu bihugu bya Bangladesh, u Bushinwa, Ethiopia na Nepal,mu guhererekanya ubuyobozi.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo muri Ministeri y’Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu yatumiwe mu gitaramo cy’urwenya cya Gen – Z Comedy Show , aho azaganiriza abazakitabira mu gice kizwi nka ‘Meet me Tonight’.
Minisiteri y’Uburuzi n’Inganda yatangaje ko mirimo yo gukora imihanda mu cyanya cy’inganda cya Muhanga irimbanyije, mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, ikangurira abikorera kugishoramo imari.
Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda BNR, Solaya Hakuziyaremye, yatangaje ko kuva mu 2008 kugera mu 2024 umubare w’abanyarwanda bagera kuri serivise z’imari wiyongeyeho 75% aho wavuye kuri 21% bagera kuri 96% muri icyo gihe.
Minisitiri  w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro n’intumwa yihariye y’u Bufaransa mu karere k’ibiyaga bigari, Ambasaderi Emmanuel Cohet, byibanze ku mubano w’ibihugu byombi.
Sosiyete ya Zacu Entertainment ifite televiziyo ya Zacu TV icaho Sinema Nyarwanda, ku bufatanye na Mizero Yves utunganya ama filime batangaje ko bagiye gushyira hanze filime nshya izaba igaruka ku buzima bw’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye ‘HighSchool’.