Inkuru Nshya

Abanyarwenya Dr Nsabi na Killaman bongeye gutumirwa muri Gen-Z Comedy, naho umukinnyi wa filime Mazimpaka Kennedy akaza kuba ahari nk'umutumirwa w'umunsi
Imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yari irimo abantu batatu ndetse inatwaye ihene 200, yakoreye impanuka kuri ‘Dawe Uri mu Ijuru’, hapfa umuntu umwe n’ihene zigera kuri 30 muri izo zari zijyanywe mu Isoko rya Rugali mu Karere ka Nyamasheke.
Minisitiri w’Ubuzima,Dr Nsanzimana Sabin, yaganiriye na Ngirinshuti Manasseh  wo mu karere ka Gisagara,Umurenge wa Musha, umaze imyaka 16 ari umujyanama w’Ubuzima, amuhishurira icyamushoboje.
Umuryango Nyarwanda wita ku buzima HDI, wagaragaje ko mu bushakashatsi bakoze mu mwaka wa 2024, babukoze ku bakozi bo mu rugo mu Mujyi wa Kigali, bwagaragaje ko abarenga 287 bavuze ko bigeze gutekereza kwiyahura
Abadepite batoye itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y'inguzanyo ya miliyoni 173.840.000 z'amayero hagati ya Repubulika y'u Rwanda na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, azifashishwa mu guteza imbere ingufu.
Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwatangaje ko umutungo warwo ugeze kuri  Tiriyari eshatu na Miliyari 1 (T3.1)
Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB rwatangaje ko rumaze gukusanya imashini zirenga ibihumbi 8,000 z’imikino y’amahirwe zizwi nk’ibiryabarezi, bitewe n'uko zakoreshwaga mu buryo butemewe n’amategeko
Ambasaderi uhagarariye u Rwanda mu Kanama ka Loni, Martin Ngoga, yagaragaje ko ikeneye gushyiraho uburyo bunoze bwo gukemura ibibazo bikibangamiye ibikorwa byo kubungabunga amahoro, iby'imiyoborere n’ubushobozi buke mu bijyanye n’imari.