Inkuru Nshya

Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri ushinzwe Ukwihuza kwa Afurika, Ububanyi n’Amahanga n’Abanya-Sénégal baba mu mahanga, Cheikh Niang, baganira ku buryo bwo kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Sénégal.
Umuyobozi Ushinzwe serivisi zo kwishyurana muri Banki Nkuru y’u Rwanda, Fabrice Tuyizere Majyambere yavuze ko za SACCO na zo ziri kwinjizwa mu ikoranabuhanga ryo kwihyurana rya e-Kash mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ikoranabuhanga ry’izi koperative.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko kuba Callixte Mbarushimana yarapfuye atagejejwe imbere y’ubutabera ngo aburane ku byaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari akurikiranyweho ari ugutsindwa k’ubutabera.
Umuhanzi Khalfan Govinda agiye gukora igitaramo cyo kumvisha abakunzi be imiziki mishya iri kuri EP ye yise ‘My Way’, mu birori byiswe ‘My Way EP Listening Party’.
Ikipe ya Rayon Sports yashyize hanze ibiciro by’amatike azakoreshwa ku mukino izakiramo Black Bulls yo muri Mozambique, mu mikino ya CAF Confederation Cup.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Irangamuntu (NIDA) cyasubitse by’agateganyo gahunda yo gufotora abaturage batarabona Indangamuntu Koranabuhanga (e-Ndangamuntu), mu gihe gahunda nshya n’aho iki gikorwa kizabera bizatangazwa mu minsi iri imbere.
Isukari ni kimwe mu bintu nkenerwa cyane mu buzima bwa buri munsi kuko hari umubare w’abantu benshi bigoye ko umunsi washira batanyweye ikinti kirimo isukari haba ku kazi cyangwa murugo.
Mu gihe imirimo yo kubaka urugomero rwa Nyabarongo II igeze ku gipimo cya 78%, abaturage bamwe bakiri mu bice byegereye ahakorerwa uyu mushinga basaba ubuyobozi kubafasha kwimuka, cyane cyane abadafite ubushobozi bwo kwishakira ahandi ho gutura, kugira ngo ibikorwa by’uyu mushinga bitazashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yazamutseho imyanya icyenda ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA rwasohotse ku wa 7 Ukwakira 2026, iba imwe mu makipe yazamutseho imyanya myinshi ku rwego rw’Isi muri uku kwezi.
Mu bagize Guverinoma y’u Rwanda bari mu nshingano kugeza ku wa 7 Ukwakira 2026, abagore bagize 38%, barimo batandatu b'abaminisitiri.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka