Inkuru Nshya

Abatutsi biganjemo abana n’abagore bari bijejwe kurindwa biciwe ku Ibambiro mu cyahoze ari Komine Muyira, abandi bicirwa kuri ADEPR i Gihundwe mu Karere ka Rusizi.
Al Ahly SC yo mu Misiri yegukanye Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball [CAVB Men’s Club Championship 2026], ihigitse Police VC yo mu Rwanda.
Inzego z’umutekano z’u Rwanda (RDF na Polisi) ziri  mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado ku bufatanye n’iza Mozambique n’abaturage baho bakoze umuganda rusange mu rwego rwo gusukura umujyi.
Perezida Paul Kagame ategerejwe muri Tanzania kuri uyu wa 3 Gicurasi 2026, mu ruzinduko rw’umunsi umwe rugamije kongera imbaraga mu mubano uri hagati y’iki gihugu n’u Rwanda.
Raporo nshya ya NISR yasohotse ku wa 30 Mata, yagaragaje ko muri Werurwe 2026 u Rwanda rwohereje hanze ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 228.4$ ibi bikaba byerekana igabanuka rya 1.72% ugereranyije n'ukwezi kwa Gashyantare 2026.
Uwimana Nehemie wayoboye Akarere ka Rwamagana imyaka itanu kuva mu 2010 kugeza mu 2014, wari usanzwe ari Visi Perezida w’ikipe ya Muhazi United, yitabye Imana nyuma y’ukwezi kurenga yari amaze mu bitaro.
Ishuri ryisumbuye rya Rwanda Coding Academy ryashyizwe ku rutonde rw’amashuri 50 ya mbere ku Isi ahataniye ibihembo bya miliyoni 1$ mu irushanwa ryitwa Global Schools Prize 2026.
Kuri uyu wa Gatanu , Minisitiri w'ibikorwa by'ubutabazi Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira,yasuye umusozi wa Gisuma uherereye mu Murenge wa Shyira ho mu karere ka Nyabihu, ahagaragaye ikibazo cy’imiterere y’ubutaka bwatengukanywe n'isuri bikaba bimaze kwangiza ubuso burenga hegitari 8 ndetse n’ibikorwaremezo.