Inkuru Nshya

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yamenyesheje Abanyarwanda bose bahaba nababa mu Bwami bwa Bahrain babuze uko bataha kubera umutekano muke uri mu Burasirazuba bwo hagati ko bakwiyandisha bagahabwa ubufasha.
Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro itsinda ry’abayobozi muri Samruk-Kazyna, Ikigega cy’Ubukungu kibumbiye hamwe ibigo bya Leta muri Kazakhstan, riyobowe na Nurlan Zhakupov ukiyobora.
Ingabo z’u Rwanda na Polisi ku bufatanye n’izindi nzego bateguye ibikorwa byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere.
Minisitiri w’Intebe , Dr. Nsengiyumva yageze Arusha, muri Tanzania, aho azahagararira Perezida Kagame mu Nama ya 25 isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, izaba ku wa 7 Werurwe 2026.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda rwafashe ingamba z’ubwirinzi kubera ko imitwe ikorera mu Burasirazuba bwa Congo irimo n’uwa FDLR , mu bihe bitandukanye yagerageje guhungabanya umutekano warwo.
Iyo bigeze ku wa Gatanu, umubiri urabimenya, maze ugatangira kumva ibinezaneza muri wowe kuko uba ugiye kwinjira mu minsi ya wikendi ahanini usanga itarimo ya mihangayiko na shuguri uhoramo mu minsi isanzwe y’icyumweru.
Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe gukemura Amakimbirane (ICG), watangaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igomba guhagarika ibikorwa by’imvugo z’urwango n’ibyibasira Abanye-Congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda, ibwirwa ko intambara itatanga igisubizo.