Inkuru Nshya

Igitaramo cy’urwenya cya Gen – Z Comedy Show, cyagarutse aho kuri iyi nshuro umuhanzi Makanyaga Abdul wamamaye mu ruhando rwa muzika nyarwanda yo ha mbere azasusurutsa abazitabira iki gitaramo.
Dr.Bizimana Jean Damascene yashimiye umwanditsi w'Ibitabo, Mukagasana Yolande wagize ubutwari bwo gusangiza mu gitabo 'Umurage w'Urubyiruko' amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'ingaruka yagize ku muryango Nyarwanda
Abantu benshi bakunze gutangira umunsi banywa Ikawa cyangwa Icyayi, gusa ikibazo gihora kibazwa ni 'Ese ni ikihe kinyobwa muri ibi bibiri kiruta ikindi kukinywa mu gitondo', mu gutuma umuntu agira imbaduko no kwirirwa umubiri umeze neza
Mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Ndego, Sosiyete ProDev Kayonza niyo yatangiye guhinga igihingwa cya Turmeric cyifashishwa mu kuryoshya ibiryo cyangwa icyayi.
Minisitiri Dr. Bizimana Damascene, yashimangiye ko iterambere ry’u Rwanda ridashobora kugerwaho hatitawe ku ndangagaciro z’umuco Nyarwanda by'umwihariko indangagaciro yo kwigira no kunoza imivugire n’imyandikire y’ururimi rw’Ikinyarwanda
Guverinoma y’u Rwanda yemeje umushinga w’itegeko rishya rigenga ubuziranenge bw'umusaruro w'ibihingwa, rigamije kugenzura no guhana abakora ubuhinzi mu buryo butubahirije amategeko ndetse n'amabwiriza agenga uyu mwuga
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza , Domitilla Mukantaganzwa yaburiye abacamanza basubika imanza nta mpamvu zifatika, abasaba kwirinda ibi bikorwa byo gusiragiza ababurana no kubiriza ku nkiko
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb.Olivier Nduhugirehe, yongeye gutamaza umunyamakuru Hariana Verás Victória, witatse akivuga imyato ko akora kinyamwuga nyamara yarigize ntibindeba ku mahano akorwa na Congo n'umutwe FDLR, agaragaza ko ntabunyamwuga akorana akazi k'itangazamakuru
Umushinjacyaha Mukuru ku rwego rwa gisirikare, Col Charles Sumanyi, yatangaje ko Brig. Gen Gakwerere Ezechiel wari mu bayobozi bakuru ba FDLR akibazwa n’inzego z’umutekano kandi ko hari gahunda yo kumushyikiriza ubutabera