Inkuru Nshya

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igitaramo gitegurwa n’Ishuri rya Green Hills Academy (GHA) cyiswe ‘Ikivi Rwanda Festival’ kigaruka ku mateka n’umuco Nyarwanda.
Kaminuza y’u Rwanda yatoranyijwe kuzafasha mu kubaka ubushobozi Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba  gakeneye kugira ngo kihaze mu bijyanye no gukora imiti n'inkingo.
APR FC yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1 mu mukino w'umunsi wa 22 wa Shampiyona y'u Rwanda wabereye kuri Kigali Péle Stadium kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Gashyantare 2026
Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) yatangaje  ko iteganya kuvugurura imiburanishirizwe y'imanza z'abana hagamijwe ko babona ubutabera buboneye.
Umunya-Israel Itamar Einhorn ukinira ikipe ya NSN Cycling Team yegukanye agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda 2026, kakiniwe ku ntera y'ibilometero 84,1 kuva mu Karere ka Rubavu werekeza i Musanze
Ikipe ya Gasogi United yanganyije na Al Merreikh SC igitego 1-1 mu mukino w'umunsi wa 22 wa Shampiyona y'u Rwanda, Rwanda Premier League
Ubuyozi bw’ibitaro bya Munini bwatangaje ko mu rwego rwo gukomeza kunoza serivise zihatangirwa bigiye guhindurwa ibya Giririkare ndetse bikavanwa ku rwego rw’ibitaro bya Karere bigashyirwa ku rw’ibyigisha abaganga byo ku rwego rwa kabiri bizwi nka ‘Teaching Hospital level 2’.
Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwahamije Uzabakiriho Cyprien wamenyekanye nka Djihad, ibyaha yaregwaga byo gusangiza amashusho y'urukozasoni y'umuhanzi Yampano, akatirwa imyaka itatu y'igifungo
Ubushakashatsi bwakozwe mu Rwanda bwagaragaje ko hari icyuho mu bahanzi mu kubyaza amahirwe impano zabo kugirango zibinjirize ndetse n'igihugu muri rusange
Kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Gashyantare 2026, u Rwanda rwakiriye itsinda ry'Abanyarwanda 208 babaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bifuje gutaha ku bushake . Muri abo biganjemo abagore n'abana .

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka