Inkuru Nshya

Mu karere ka Bugesera , kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2026, abayobozi n'abaturage, bo mu Murenge wa Ntarama, bazindukiye mu gikorwa cy'Umuganda usoza ukwezi kwa Gashyantare 2026, aho bakoze umuhanda wari warangijwe n'isuri.
Umunya-Brazil Ribeiro Bravo Henrique w'imyaka 19 ukinira Soudal Quick-Step Devo Team yegukanye Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2026  ka Musanze-Kigali, akoresheje 3h20'59", ku ntera y’ibilometero 147,2.
Rayon Sports yanganyije na Musanze FC mu mukino w'umunsi wa 22 wa shampiyona, Rwanda Premier League, maze ihita yinjira mu makipe ane ya mbere ku rutonde rwa Shampiyona.
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2026, yifatanyije n’abaturage bomu Karere ka Kicukiro na Nyarugenge , mu Mujyi wa Kigali , mu muganda Rusange usoza ukwezi kwa Gashyantare 2026.
Minisitiri w'Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin, ku wa 27 Gashyntare 2026, yasuye Ibitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB , yerekwa serivisi zitandukanye zitangirwa muri ibi Bitaro .
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igitaramo gitegurwa n’Ishuri rya Green Hills Academy (GHA) cyiswe ‘Ikivi Rwanda Festival’ kigaruka ku mateka n’umuco Nyarwanda.
Kaminuza y’u Rwanda yatoranyijwe kuzafasha mu kubaka ubushobozi Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba  gakeneye kugira ngo kihaze mu bijyanye no gukora imiti n'inkingo.
APR FC yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1 mu mukino w'umunsi wa 22 wa Shampiyona y'u Rwanda wabereye kuri Kigali Péle Stadium kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Gashyantare 2026