Inkuru Nshya

Raporo ya NISR igaragaza ko mu bana bari munsi y’imyaka itanu, 27% bagwingiye, aho muri bo harimo 6% bari munsi y’ibiro bagakwiye bafite ku myaka yabo, mu gihe 1% bahuye n’igwingira rikabije aho ari bagufi ugereranyije n’uko bakabaye bareshya naho 5% bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworizi, Dr Ndabamenye Telesphore, yatangaje ko ifumbire mvaruganda izakoreshwa mu gihembwe cy’ihinga cya 2027A (Umuhindo), 45% byayo izaba yarakorewe imbere mu gihugu.
Kuri uyu wa Kane,Perezida wa Repubulika ya Mozambique akaba n'umugaba w'ikirenga w'ingabo za Mozambike (FADM), Daniel Francisco Chapo, yasuye inzego z'umutekano z'u Rwanda zisanzwe ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu bya Gisirikare, Brig Gen Patrick Karuretwa, yatanze ikiganiro ku bitabiriye Itorero Indangamirwa Icyiciro cya 16, riri kubera mu Kigo cy’Amahugurwa cya Gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo
Abagize Urugaga rw’Abikorera (PSF) bahagarariye abandi mu Turere 7 tugize Intara y'Iburengerazuba bagabiye inka 10 abamugariye ku rugamba bo mu Karere ka Ngororero. 
Ba Ofisiye babiri bo mu Ngabo z'u Rwanda (RDF), Maj Caleb Kamuntu na Maj J.D. Mageza Gasasira, barangije amasomo agenewe Ofisiye Bakuru yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimaka riherereye i Jinja muri Uganda
Mu kiganiro yagiranye na Tereviziyo y’u Rwanda, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, Dr Flora Mutezigaju, yagarutse ku iterambere ry’Urwego rw’Uburezi ukurikije uko rwari ruhagaze mbere na nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
U Rwanda n'u Burusiya byasinya amasezerano agaragaza inzira yo gutegura umushinga wo kubaka uruganda ruto rutunganya ingufu za nucléaire ruzwi nka Small Modular Reactor (SMR)

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka