Inkuru Nshya

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva, yavuze ko Afurika n’ibindi bihugu bidakora ubwenge buhangano bikwiye kugira ijambo mu kugena uburyo iri koranabuhanga rikoreshwa kandi rigacungwa, kuko ingaruka zaryo zishobora kugera ku bantu bose.
Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko yafashe abagabo batatu bakekwaho kugira uruhare mu bujura bw’ihene enye, hafatwa na nyir’izo hene ukekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura.
Umuhanzi Bruce Melodie yashyize hanze indirimbo nshya yise “Irya 4”, ikubiyemo amategeko 10 avuga ku buzima n’imibanire, nyuma y’umunsi ashyize hanze n’amajwi yayo.
Imirimo yo kubaka umushinga mugari w’Urugomero rw’Amazi rwa Muvumba mu Karere ka Nyagatare, witezweho kuzafasha mu kuhira hegitari zisaga 10,000 z’ubutaka buhingwa, igeze ku kigero cya 69%.
Umunyamakuru Kayitesi Yvonne uzwi nka Tessy, yagize icyo avuga ku makuru amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko we n’umugabo we Shizzo bari mu nzira zo gutandukana, avuga ko ayo makuru ari ibihuha.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’ibigega mpuzamahanga byo kubungabunga ibidukikije, hagamijwe gushimangira ubufatanye mu gushyigikira gahunda z’iterambere ry'u Rwanda no kutangiza ikirere.
Abanyarwanda 316 bari bamaze igihe baba mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuga ko bari baragizwe imbohe n’umutwe wa FDLR, bageze mu Rwanda kuri uyu wa 24 Nzeri 2026.
Ikigo gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyatangaje ko mu minsi itanu u Rwanda rwohereje ku masoko mpuzamahanga toni 8.391 z’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byarwinjirije miliyoni 11,8$, angana na miliyari 17,4 Frw.
Umusaruro w’ibihingwa by’ingenzi birimo ibitoki, ibirayi, ibishyimbo, ibigori n’umuceri wariyongereye mu Rwanda mu gihembwe cy’ihinga B cya 2026, ugereranyije n’igihembwe nk’iki cya 2025.
Ikigo gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), cyatangaje ko ubucuruzi  bwakozwe hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu mu gihembwe cya kabiri cya 2026, bufite agaciro ka miliyari 3,429 Frw.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka