Inkuru Nshya

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 20 Gicurasi, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ibirori by'umunsi wahariwe ababyeyi bakuru ku ishuri rya Green Hills Academy
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi, ryahuguye abanyeshuri n’abarezi basaga 1000 bo mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Diyosezi ya Ruhengeri, (ETEFOP TSS), mu Karere ka Musanze, ku bijyanye no gukumira no kurwanya inkongi n'ingaruka zazo.
Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa yashyikirije Papa Leo XIV impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Leta ya Vatican
Ingabo z’u Rwanda zakiriye inama ya 7 ya Komisiyo ihuza u Rwanda n’ Uburusiya ishinzwe ubufatanye mu bya gisirikare. Iyi nama izamara iminsi itatu, kuva tariki ya 20 kugeza ku ya 22 Gicurasi 2026.
Ubushakashatsi bwa OMS bwo muri 2023 bwagaragaje ko 3.8% by'abaturage ku isi bagize ikibazo cy’agahinda gakabije, harimo 5% bafite imyaka y’ubukure “4% ku bagabo na 6% ku bagore ", ndetse na 5.7% by'abantu bafite imyaka 60 n'irenga. 
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yavuze ko urwego rw’Ikoranabuhanga n’Itumanaho (ICT) ruri mu mpamvu zikomeye zituma u Rwanda rukomeje gutekereza kubaka uruganda rutanga ingufu za nikeleyeri
Umugaba w’Ingabo z’u Bufaransa zishinzwe imikoranire n'ibihugu bya Afurika, Maj Gen Pascal Ianni, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda kuva ku wa 18 kugeza ku wa 20 Gicurasi 2026.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko ibicuruzwa u Rwanda rwohereje mu mahanga ibicuruzwa bipima toni 10.154 byarwinjirije arenga miliyari 21 Frw mu minsi itanu.
Mu myaka itanu ishize, abahinzi bo mu Karere ka Gicumbi bemeza ko bari bazahajwe n’isuri yatwaraga ubutaka bwabo, bityo bigatuma umusaruro w’ubuhinzi uhora ari muke, bagahorana inzara ndetse n’ubukene bukabije
U Rwanda n’u Burusiya byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu rwego rw’ubuzima, agamije guteza imbere inzego z’ubuvuzi no kubakira ubushobozi abakozi babwo, mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi zihabwa abaturage