Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko gihangayikishije leta ndetse ikomeje guhangana nacyo ariko ko kitazakemurwa hashingiwe ku marangamutima ahubwo gikwiye kurebwa mu ishusho ngari ahanini ku ingano y’umusaruro w’ibyo igihugu gifite.
Abaturage bo mu Karere ka Ngororero bashyikirijwe inzu 200 bubakiwe nyuma yo gusenyerwa n’ibiza byo mu 2023, binyuze mu mushinga CERC ushyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ku bufatanye na Banki y’Isi.
The Ben na Diamond Platnumz bategerejwe i Kampala muri Uganda, aho bazitabira ibirori byihariye byiswe ‘Private Meet and Greet’, bizabahuza n'abakunzi babo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), binyuze mu Ishami rishinzwe kurwanya indwara za kanseri, ryatangaje ko mu Rwanda buri mwaka abantu bagera ku 6,000 basanzwemo kanseri, aho abagore bagize hafi 60% by’abayirwara buri mwaka.
Umuhanzi nyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, yagaragajwe nk’umuhanzi wa mbere uhagarariye u Rwanda ku rutonde rwa Globe Data, rugaragaza abahanzi batoranyijwe nk’abambere mu bihugu 30 by’Afurika byitabwaho kuri uru rutonde.