Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ibikorwaremezo yatangajeko mu rwego rwo kongera ubudahangarwa bw’igihugu no kudahora mu kubangamirwa n’ibiciro kubera ibikomoka kuri petrole,hari gahunda yo gukoresha amashanyarazi hose aho bishoboka harimo n’imodoka na moto mu gihe kiri imbere zose hazajya hinjira mu gihugu ibikoresha amashanyarazi gusa.
Mu gihe Jenoside yari irimbanyije, ingabo za RPA zatangaje ko zihagaritse imirwano kugira ngo zirebe ko ubwicanyi bwahagarara ariko icyo cyemezo giteshwa agaciro na Leta yakoraga Jenoside.
Kuri uyu wa 22 Mata 2026 Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi Gilles Cerutti uhagarariye u Busuwisi mu Rwanda byibanze ku gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Umuyobozi ushinzwe imicungire y'ubutaka mu kigo cy'igihugu cy'ubutaka (NLA), Mukarage Jean Baptiste, yavuze ko kuba iki kigo kigira abantu benshi bakigana, bashaka serivisi z'ubutaka, biri mu bituma hari aho zitihuta.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi NAEB, cyatangaje ko umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi woherejwe ku masoko mpuzamahanga kuva ku wa 13 kugera kuri 17 Mata 2026 byinjirije u Rwanda miliyari 14,6 Frw mu minsi itanu.