Inkuru Nshya

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), binyuze mu Ishami rishinzwe kurwanya indwara za kanseri, ryatangaje ko mu Rwanda buri mwaka abantu bagera ku 6,000 basanzwemo kanseri, aho abagore bagize hafi 60% by’abayirwara buri mwaka.
Umuhanzi nyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, yagaragajwe nk’umuhanzi wa mbere uhagarariye u Rwanda ku rutonde rwa Globe Data, rugaragaza abahanzi batoranyijwe nk’abambere mu bihugu 30 by’Afurika byitabwaho kuri uru rutonde.
Uwitonze Justin usanzwe akinira APR BBC ndetse akaba azwiho ubuhanga mu gutsinda amanota 3, yamaze gusinyira ikipe ya Spintex Knights yo muri Ghana kugira ngo azayifashe mu rugendo rwo gushaka itike y’imikino ya nyuma ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika, BAL, ya 2027.
Butera Knowless ari kwizihiza isabukuru y’imyaka 36, aho umugabo we Ishimwe Clement yamwifurije isabukuru nziza y’amavuko, amugaragariza urukundo n’ishimwe amufitiye.
Umuhanzi w’umuraperi Racine yateguje abakunzi be umuzingo (Album) mushya w’indirimbo yise “Rwa HipHop II”, igice cyawo cya mbere (Volume 1) kikazajya hanze tariki 9 Ukwakira 2026.
Ikipe ya Muhazi United yagombaga gukina icyiciro cya kabiri cya Shampiyona y’u Rwanda, yahumurije abafana bayo nyuma y’uko yimwe uburenganzira bwo kuzayitabira.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryashyize hanze ibiciro by’amatike yo ku mukino wa gicuti Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ izakiramo iya Kenya ‘Harambee Stars’, aho itike ya make ari 2,000 Frw naho iya menshi ikaba miliyoni 1 Frw.
Umuhanzi Bruce Melodie yasubije mu buryo bw’ikinyabupfura Yago umaze iminsi anenga indirimbo ye nshya yise “Irya 4”, avuga ko ubutumwa bwayo bushobora kuyobya abantu.
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwemeje ko bateganya kubaka hoteli nshya mu Mujyi wa Huye, izunganira izisanzwe mu kurushaho kongera isoramari mu kwakira abantu, by’umwihariko ku ruhande rwa Kaminuza yakira abarimu n’abashakashatsi baturutse hirya no hino.
Polisi y’u Rwanda ikorera  mu Ntara y’Amajyepfo ku bufatanye n’abaturage yafashe umugabo w’imyaka 28 ukekwaho kugira uruhare mu gukwirakwiza no gucuruza  ibiyobyabwenge nyuma yo gufatanwa udupfunyika 873 tw’urumogi, arutwaye kuri moto.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka