Inkuru Nshya

Kera nkiri umwana muto niga mu mashuri abanza , nakuze mbona abarimu badusomera ibitabo bitandukanye birimo udutabo twa Bakame, udutabo twabagamo inkuru zitandukanye zirimo iza Ngunda, Petero Nzukira, umukobwa wo mu Gisabo n'izindi.
Minisiteri y’Ubuzima yatangiye gutanga telefone zigezweho zikoresha ubwenge buhangano AI, ku bajyanama b’ubuzima  bose hirya no hino mu gihugu bemerewe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Imibare igaragaza ko ibihugu umunani bigize uyu muryango wa EAC bicuruzanya hagati yabyo  ku kigero cya 15% nyamara bituwe n’abasaga miliyoni 300 aho 60% by’abo ari urubyiruko mu gihe umusaruro mbumbe wabyo urenga miliyari 350$.
Ihuriro Alliance Fleuve Congo ryemeje urupfu rwa Lt.Col Willy Ngoma uherutse kwicwa n’ingabo za leta ya Congo, mu gitero cyagabwe mu gace ka Rubaya.
Mu karere ka Bugesera , kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2026, abayobozi n'abaturage, bo mu Murenge wa Ntarama, bazindukiye mu gikorwa cy'Umuganda usoza ukwezi kwa Gashyantare 2026, aho bakoze umuhanda wari warangijwe n'isuri.
Umunya-Brazil Ribeiro Bravo Henrique w'imyaka 19 ukinira Soudal Quick-Step Devo Team yegukanye Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2026  ka Musanze-Kigali, akoresheje 3h20'59", ku ntera y’ibilometero 147,2.
Rayon Sports yanganyije na Musanze FC mu mukino w'umunsi wa 22 wa shampiyona, Rwanda Premier League, maze ihita yinjira mu makipe ane ya mbere ku rutonde rwa Shampiyona.
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2026, yifatanyije n’abaturage bomu Karere ka Kicukiro na Nyarugenge , mu Mujyi wa Kigali , mu muganda Rusange usoza ukwezi kwa Gashyantare 2026.