Inkuru Nshya

Umujyi wa Kigali wanyomoje amakuru avuga ko bamwe mu bakozi bakora isuku yo ku mihanda muri uyu mujyi badahembwa neza cyangwa bagatinda guhabwa imishahara yabo, bagaragaza ko aba bakozi bahemberwa igihe kandi bakabasha kwiteza imbere
Inzu ihanga imideli ya Izubaa Collection yashyize ku isoko ama kote yakoze yitiriwe umunyamakurukazi Michèle Iradukunda wa RBA.
Guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda yo kongera cyane umubare w’inka ziterwa intanga, mu rwego rwo kuzamura umusaruro ukomoka ku bworozi bw’inka no guteza imbere imibereho y’aborozi
Ikipe ya RSSB Tigers ihagarariye u Rwanda yatsinze Johannesburg Giants yo muri Afurika y’Epfo, amanota 102 kuri 89, mu mukino wa Gatatu wa BAL muri Conference ya Kalahari.
Umunyamakuru Niyigaba Clement wamamaye nka DC Clement mu itangazamakuru ry'imyidagaduro mu Rwanda yasabye imbabazi yemeza ko ibyo yakoze yabitewe n'uburakari ahamya ko ari ubwa mbere n'ubwa nyuma akoze ibyamugejeje mu buroko.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yavuze ko nyuma y’imikino ya FIFA Series yaberaga i Kigali yasize u Rwanda ruyitwayemo neza hari abandi bakunnyi bashya bazahamagarwa bakiyongera ku bandi bahamagawe bwa mbere mu Mavubi.
Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwahamije uwari Gitifu w'Umurenge wa Mamba, mu karere ka Gisagara witwa Gatongore James, icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, ahanishwa gufungwa imyaka irindwi n'amezi atandatu
Sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika izwi mu gutegura amafunguro yihuse azwi nka 'Fast Food', yiganjemo inyama z’inkoko, KFC, yongeye gufungura imiryango nyuma y’iminsi iri mu mavugurura