Inkuru Nshya

Icyegeranyo cyakozwe n’Ikigo cy’Imiyoborere cyo muri Singapore, cyashyize u Rwanda ku mwanya wa kabiri nyuma y’Ibirwa bya Maurice mu bihugu bifite Ubuyobozi bwiza muri Afurika
Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moïse, yavuze ko bimwe mu byo urugaga rwagezeho muri uyu mwaka ari uko Abanyarwanda batishoboye bagera 5376 bafashijwe kunganirwa mu nkiko
Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, washyizweho n’ihuriro rya AFC/M23, Busa Bwa Ngwi Nshombo yasabye abaturage bo mu gace ayoboye gutanga inoti zishaje bafite kugira bahabwe inshya
Madamu Jeannette Kagame yasabye abashinga ingo bakiri bato kwirinda irari n’ikindi cyasenya urugo ahubwo bakubakira ku kizere.
Perezida Paul Kagame ari i Dakar muri Senegal aho yitabiriye inama Nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa, " Africa Food Systems Forum2025, yatangiye kuri iki cyumweru tariki ya 31 Kanama ikazageza 5 Nzeri 2025.
Tom Close na Niyonshuti Ange Tricia bavuze ko bimwe mu byabashoboje mu rushako bamazemo imyaka 12 ari ukuganira ku bibazo bihari no gusangizanya amakuru n’imishinga bafite, banakomoza kuri bimwe mu bibazo bagiriye mu rushako
Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko rwitegura gushakana guha agaciro impamvu yo kubana kurusha gutegura ibirori by’ubukwe gusa, biba umunsi umwe
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Prudence Sebahizi, avuga ko nubwo Leta yari yakuyeho umusoro ku nyongeragaciro (VAT) ku mpapuro z’isuku z’abakobwa mu 2019, ibiciro byazo bikomeje kuzamuka kubera izindi mpamvu z’ubukungu zirimo izamuka ry’ibiciro by’ibizikora
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA)  ryagize Mugisha Richard wari visi perezida wa kabiri , umunyamabanga Mukuru w’agateganyo asimbuye Kalisa Adolphe Camarade
Abakirisitu bo mu itorero Omega Church, riherereye mu Murenge wa Kinyinya, Akagari ka Kagugu, bahuriye mu giterane, ‘Rwanda Shima Imana’, bayishima ku byo imaze kugeza ku Banyarwanda mu myaka 31 ishize ,u Rwanda ruvuye mu bihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi