Inkuru Nshya

Uwaregwaga ni umusaza w'imyaka 73 witwa Mundere Vianney utuye mu mudugudu wa Ruvuzo mu kagari ka Nyarurama mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza,aho ubushinjacyaha bwari bwamureze icyaha cy'ubwicanyi buturutse ku bushake aho yaregwaga kwica umukecuru baturanye w'imyaka 86 witwa Sarah Mukabutera.
Kwanga Abatutsi muri aka karere byatangiye kera, cyane cyane bitewe n’uko perezida Habyarimana ariho yakomokaga, hamwe n’abandi bakomeye bo mu “Kazu” bari ku isonga ya politiki y’urwango mu Rwanda.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, uri mu ruzinduko rw’akazi i Riyadh mu Bwami bwa Saudi Arabia, yagiranye ibiganiro na mugenzi we, H.H. Prince Faisal bin Farhan Al Saud, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Saudi Arabia
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yakurikiye umukino wa ½ cya UEFA Champions League wahuje Arsenal FC na Atlético Madrid, warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1–1
Madamu Jeannette Kagame yasabye Abanyarwanda bose gukomeza guharanira ukuri no kukurinda, ashimangira ko kudahagurukira ukuri bishobora gutuma kugorekwa n’abagambiriye kuyobya abantu
Police VC, Kepler VC na REG VC zihagarariye u Rwanda muri muri Shampiyona Nyafurika y'amakipe y'abagabo muri Volleyball, zakatishije itike ya ¼ muri iri rushanwa riri kubera mu Rwanda, APR VC irasezererwa.
Kuri uyu wa Gatatu ku cyicaro gikuru cy' Ingabo ziri mu butumwa bw' amahoro muri Sudani y' Epfo (UNMISS) i Juba, abasirikare b’u Rwanda , bafatanyije na bagenzi babo bo mu bihugu bya Bangladesh, u Bushinwa, Ethiopia na Nepal,mu guhererekanya ubuyobozi.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo muri Ministeri y’Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu yatumiwe mu gitaramo cy’urwenya cya Gen – Z Comedy Show , aho azaganiriza abazakitabira mu gice kizwi nka ‘Meet me Tonight’.
Minisiteri y’Uburuzi n’Inganda yatangaje ko mirimo yo gukora imihanda mu cyanya cy’inganda cya Muhanga irimbanyije, mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, ikangurira abikorera kugishoramo imari.