Inkuru Nshya

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yageze kuri 2.938 Frw ivuye kuri 2303 Frw ikaba yiyongereyeho 635 Frw  mu gihe litiro ya mazutu yo yagumye kuba 2205 Frw.
Umunyamabanga mukuru w'umuryango uhuriza hamwe ibihugu bivuga ururimi rw'igifaransa(OIF) Louise Mushikiwabo, yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida wa Congo Brazzaville Denis Sassou Nguesso kuri uyu wa Kane.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, cyatangaje ko mu mwaka wa 2025, havutse abana barenga ibihumbi 356 biganjemo abahungu, mu gihe abangana na 39,355 bo bitabye Imana muri uwo mwaka.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare NISR,  izwi nka Rwanda Vital Statistics ya 2025, yagaragaje ko abana bavutse bakandikwa mu irangamimerere biyongeho 2,6% muri uwo mwaka.
Minisitiri w'Uburezi, Joseph Nsengimana yagaragaje ko nka Minisiteri y'Uburezi bafite inshingano yo kurera urubyiruko ruzira ingengabitekerezo ya Jenoside no kubatoza indangagaciro z'ubumwe, ubufura n'ubwubahane
Kuri uyu wa Kane, ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Nyange mu karere ka Ngororero,abayobozi ,abaturage, inzego zinyuranye bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko hagarukwa ku bugome bwa padiri Athanase Seromba wishe abatutsi abasenyeyeho Kiliziya
U Rwanda rwasinyanye na Sosiyete yo mu Busuwisi ikora imiti, Sandoz, amasezerano y'imikoranire, yo gukora no kuruha imiti itandukanye irimo ibinini n'ivura kanseri.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka