Inkuru Nshya

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo,Felix Tshisekedi, kuri uyu wa mbere, yahagaritse mu mirimo umuvugizi w'igisirikare Général-major Sylvain Ekenge, kubera amagambo y'ivangura yavuze ku bwoko bw'abatutsi
Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko idashyigikiye ukwitandukanya kwa Somalia n’Intara ya Somaliland, ivuga ko ishyigiye ko iki gihugu cyarangwamo n' amahoro kandi amategeko mpuzamahanga nayo akubahirizwa.
Umwaka wa 2025 wasize andi mateka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko isize iki gihugu cya kabiri mu kugira ubuso bunini muri Afurika hari umutwe ukigabije, ugafata imwe mu mijyi y'ingenzi.
Muyango Jean Marie, ufatwa nk'Intore ikomeye mu mateka y'u Rwanda,yacyeje Sentore wabakundishije umuco mu gihe cyabo akanabafasha kuwukomeza bityo asaba abakiri bato gufatiro urugero kuko bafite Igihugu cyiza.
‎Imandwa Nkuru Rutangarwamaboko yavuze ko kudatoza umuco abakiri bato no kwimariramo amadini ari ikibazo cy'ingutu gikomeje kumunga umuco Nyarwanda ugatakara utyo.
Umuyobozi Mukuru akanaba umwe mu bashinze umuryango Benimana Initiatives, Rukizangabo Shami Aloys , yashimangiye ko ubuhanzi bushingiye ku muco bukwiye kugira icyo busigira mu mifuka ababukora, aho gusaza nabi barateje imbere umuco w’Igihugu.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yafunguye ku mugaragaro isoko rishya rya Gisenyi, ryari rimaze imyaka 15 riri kubakwa
Isiganwa ry’amagare rya 'Musanze Challenge 2025', ryarangiye ryegukanywe na Nkundabera Eric ukinira Les Amis Sportifs wegukanye intsinzi mu cyiciro cy’abagabo (Elite & U23) na Nyirarukundo Claudette wa Team Amani yitwaye neza akegukana intsinzi mu cyiciro cy’abagore

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka