Inkuru Nshya

Abanyarwanda 316 bari bamaze igihe baba mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuga ko bari baragizwe imbohe n’umutwe wa FDLR, bageze mu Rwanda kuri uyu wa 24 Nzeri 2026.
Ikigo gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyatangaje ko mu minsi itanu u Rwanda rwohereje ku masoko mpuzamahanga toni 8.391 z’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byarwinjirije miliyoni 11,8$, angana na miliyari 17,4 Frw.
Umusaruro w’ibihingwa by’ingenzi birimo ibitoki, ibirayi, ibishyimbo, ibigori n’umuceri wariyongereye mu Rwanda mu gihembwe cy’ihinga B cya 2026, ugereranyije n’igihembwe nk’iki cya 2025.
Ikigo gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), cyatangaje ko ubucuruzi  bwakozwe hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu mu gihembwe cya kabiri cya 2026, bufite agaciro ka miliyari 3,429 Frw.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa volleyball mu bagabo yazamutseho imyanya 17 ku isi, igera ku mwanya wa 67 ku rutonde rw’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball ku Isi, FIVB, rwakozwe kuri uyu wa Kane, tariki 24 Nzeri 2026, naho mu bagore rwisanga ku wa 59 ku isi.
Abahanzi Nyarwanda Ish Kevin na ELEMENT EleéeH, bagarutse mu rutonde rw’indirimbo 14 zatoranyijwe na Audiomack mu ndirimbo ziri guca ibintu muri iyi minsi, aho bombi bahagarariye u Rwanda muri uru rutonde ruriho abahanzi bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Mu bihe bitandukanue bamwe mu bakobwa n’abagore bakoresha imbuga nkoranyambaga bagiye bumvikana bavuga ku bagabo mu buryo busa n’ububibasira, harimo abavuze ko abagabo ari inyamaswa, inyana z’imbwa, yewe hari n’uwigeze kubita amagweja, n’ubwo hari ababivuga batebya abandi bakabivuga bakomeje.
Haruna Niyonzima wabaye kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ ndetse akaba ari umwe mu banyabigwi yagize, yongewe mu batoza bungirije ba Gasogi United ikina icyiciro cya mbere cya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League.
U Rwanda rwasabye ibihugu n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga kongera no gukomeza ishoramari mu gutegura uburyo bwo gukumira no guhangana n’ibyorezo, avuga ko bidakwiye gutegereza ko icyorezo cyaduka kugira ngo hatangire gushakwa ubushobozi bwo kugihashya.
U Rwanda na Pakistan byasinyanye amasezerano y’ubufatanye (MoU) mu bucuruzi n’ishoramari agamije guteza imbere no kongera imikoranire hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka