Inkuru Nshya

APR W BBC yatsinze REG W BBC na The Hoops Rwanda itsinda Kepler W BBC mu mikino ya 1/2 cy'irangiza mu mikino ya kamarampaka ya basketball mu bagore, Cheetah Energy RBL Playoffs, bituma kuri buri mukino amakipe anganya intsinzi z'imikino 2-2, hakaziyambazwa umukino wa 5 ngo hamenyekane amakipe yerekeza ku mukino wa nyuma.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kanama 2026 nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangajwe umukinnyi w'umurundi Elie Mokono uzwi nka Eldhino nk'umukinnyi wayo mushya.
Byukusenge Devotha yegukanye umudari wa zahabu mu bagore naho Hakizimana John yegukanye umudari wa feza mu bagabo mu isiganwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku maguru rya Brazzaville muri Repubulika ya Congo, Brazzaville International Half Marathon, ryabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kanama 2026 ku nshuro yaryo ya 21.
Ubushakashatsi bwakozwe n'Ikigo kigenzura imikoreshereze y’ingengo y’imari z’ibihugu, International Budget Partnership bwagaragaje ko u Rwanda rwazamuye amanota ku ruhare rw’abaturage mu ishyirwaho n'ikoreshwa ry'ingengo y’imari, ariko ko hakiri icyuho kinini mu kugira uruhare rufatika mu ikoreshwa ry'umutungo wa Leta.
Kimenyi Yves na Uwase Muyango Claudine batangiye kuburana kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kanama 2026 ku bijyanye no gutandukana byemewe n'amategeko 'gatanya'.
Ikipe ya Rayon Sports iravugwa ku isoko ry'umukinnyi wo mu kibuga hagati, aho iri mu biganiro n'abakinnyi barimo Ruboneka Jean Bosco udafite ikipe kugeza ubu, Elie Eldinho Mokono ukinira ikipe ya Fountain Gate yo muri Tanzania na Kamana Karimu ukinira Vision FC mu Burundi.
Kalisa Adolphe wamenyekanye nka Camarade wabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWFA, yahanishijwe igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe mu Igororero n’ihazabu ya 16.040.25$ ariko isubitswe mu gihe cy’umwaka umwe nk’uko bikubiye mu cyemezo gihamya amasezerano y’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha.
Urubyiruko rwo mu karere ka Gisagara rwavuye mu bigo ngororamuco rwibumbiye mu makoperative maze runahagurukira kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibindi biyobyabwenge, ibyo ubuyobozi bw'akarere buvuga ko byagabanyije ibyaha byakorwaga ku kigero gishimishije.
Geneva, 14 Kanama 2026 .Inama ya gatandatu y’Itsinda rihuza ku mutekano hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda yabereye ku Biro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Geneva, mu Busuwisi, ku itariki ya 12–13 Kanama 2026.
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutandukana n'umuzamu Drissa Kouyaté ukomoka muri Mali bivuye ku busabe bwe kuko atabona umwanya wo gukina.