Inkuru Nshya

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko iyo igihugu kidahuguruka ngo kirwanye inzoga zitujuje ubuziranenge cyivuye inyuma zari gushyira igihugu mu kangaratete ku buryo icyizere cyo kubaha ku Banyarwanda cyari kuva ku myaka 70 kiriho ubu kikagera kuri 50.
Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, yasobanuye impamvu Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zikomeye zo guhagarika no gukumira inzoga zitujuje ubuziranenge harimo n'izizwi cyane ku izina ry’ibyuma, mbere yo gufata ngamba zikomeye ku itabi kandi ryo binanditseho ko ryica
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko igihe cyo gukangurira abaturage kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge no kuzishyikiriza inzego bireba cyarangiye, bityo umuntu uzifatirwa ubu ashobora gufatwa nk’uwakoze icyaha agahanwa hakurikijwe amategeko.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga byinjije asaga miliyari 1.1$
Kuri uyu wa Gatatu mu Murenge wa Kiziguro, Akarere ka Gatsibo, hizihirijwe ku rwego rw’Igihugu umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko,hagarukwa ku ruhare rw’urubyiruko mu kubaka u Rwanda rw’ahazaza no ku kamaro ko kurinda ubuzima bwabo.
Ubushakashatsi bwerekana ko gukora nijoro n’amasaha menshi bishobora kongera ibyago by’indwara z’umutima, diyabete, kubura ibitotsi, impanuka n’ibindi bibazo by’ubuzima. 
Umujyi wa Kigali watangaje ko kuva gahunda yo guca inzoga zitujuje ubuziranenge yatangira, mu turere dutatu tuwugize hamaze gukusanywa amacupa akabakaba miliyoni enye y’inzoga zizwi nk’ibyuma.
Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije u Rwanda arenga miliyoni 9$ (asaga miliyari 14,5 Frw), avuye muri toni 8,863 zoherejwe mu mahanga mu minsi itanu gusa, kuva tariki 3-7 Kanama 2026.
Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), ku bufatanye n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’imijyi, yatangije amahugurwa y’iminsi itatu agamije kongerera ubushobozi uturere mu gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere ry’imijyi.
Umushumba mukuru w’Itorero ADEPR mu Rwanda, Pastor Ndayizeye Isaïe, yashimangiye ko kugira ubuzima bwiza bitangirira ku mahitamo umuntu afata, asaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga zangiza ubuzima.