Inkuru Nshya

Ingabo na Polisi by’u Rwanda bahaye abaturage bo mu turere twa Kirehe na Kayonza inka n’ihene muri gahunda y’ibikorwa by’izi nzego byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
U Rwanda rwashyize umukono ku masezerano ruhuriyeho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi UNHCR, agenga itahuka ry’impunzi ku bushake.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko urugendo rw’u Rwanda mu kwiyubaka no kwihutisha iterambere rwubakiye cyane ku bufatanye rwagiranye n’ibindi bihugu n’imiryango mpuzamahanga
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yatangaje ko muri uyu mujyi hagiye kubakwa indi muhanda y’abanyamaguru bari muri siporo uzi nkwa ‘Green carpet’, mu rwego rwo gufasha abantu kurushaho gukora siporo.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva yagaragaje ko urugendo rw’u Rwanda rwo kongera kubaka Igihugu no kugiteza imbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi rwashingiye ku miyoborere myiza n’icyerekezo cyatanzwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame
Mu gihembwe cya mbere cya 2022 umusaruro mbumbe w’u Rwanda wari kuri miliyari 3.101 Frw, mu 2023 urazamuka ugera kuri miliyari 4.031 Frw, mu gihembwe nk’icyo cya 2024 wakomeje kuzamuka ugera kuri miliyari 5.541 Frw, naho mu 2025 wageze kuri miliyari i 5.276 Frw mu gihe mu 2026 wiyongeye ukagera miliyari 6.346 Frw.
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryahagaritse Ntore Habimana na Axel Olenga Mpoyoi, banze kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu mu mikino yo guhatanira itike yo gukina igikombe cy’Isi
Amakipe y’Ingabo z’Igihugu ya karate arimo ya APR n’Ikipe ya Karate y’Ingabo zidasanzwe  (RDF Special Forces) bifatanyije n’andi makipe atandukanye yo mu Rwanda mu bagabo n’abagore, mu Irushanwa rya Karate ryo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 199.