Inkuru Nshya

Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije u Rwanda arenga miliyoni 9$ (asaga miliyari 14,5 Frw), avuye muri toni 8,863 zoherejwe mu mahanga mu minsi itanu gusa, kuva tariki 3-7 Kanama 2026.
Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), ku bufatanye n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’imijyi, yatangije amahugurwa y’iminsi itatu agamije kongerera ubushobozi uturere mu gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere ry’imijyi.
Umushumba mukuru w’Itorero ADEPR mu Rwanda, Pastor Ndayizeye Isaïe, yashimangiye ko kugira ubuzima bwiza bitangirira ku mahitamo umuntu afata, asaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga zangiza ubuzima.
Ikigo gishinzwe Ubuziranenge muri Kenya (KEBS) cyatangaje ko ibinyobwa bisembuye bitanu bikorerwa muri icyo gihugu biherutse guhagarikwa by’agateganyo ku isoko ry’u Rwanda, byakorewe isuzuma ryimbitse, bigasangwa byujuje ubuziranenge n’ibisabwa n’amategeko.
Bamwe mu baturage bo mirenge itandukanye yo mu karere ka Gicumbi baravuga ko batewe impungenge n'itsinda ry'urugomo ryiyita abarembetsi babategera mu nzira bakabambura,bakabakubita, bakanabakomeretsa.Polisi ivuga ko umwe mu bacyekwa amaze gufatwa,abandi bagishakishwa
U Rwanda rwashyizeho gahunda nshya y’imyaka itanu igamije kurandura, gukumira no kugabanya indwara zo mu turere dushyuha zititaweho cyane, zizwi nka Neglected Tropical Diseases (NTDs), ku buryo zizaba zitakiri  ikibazo gikomeye ku buzima rusange bitarenze umwaka wa 2030.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ibihugu bya Afurika bigomba gukomeza guhuza imbaraga no kubaka ubushobozi bwabyo mu ikoranabuhanga rya sisitemu zigenga, kuko rikomeje kugira uruhare rukomeye mu mutekano n’ubwirinzi bw’umugabane.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), atangaje ko  ikomeje kwimura abaturage batuye ahashobora gushira ubuzima bwabo mu kaga, kandi ko yiteguye guhangana n’ibiza bishobora guterwa n’imvura nyinshi iteganyijwe mu minsi iri  imbere.
Ikipe ya Al Hilal SC Omdurman yo muri Sudani yatangaje umutoza w'Umudage Dragan Paljić nk'umutoza wayo wungirije mushya.
Ikipe ya Marine FC y'Igisirikare cy'u Rwanda kirwanira mu mazi yamaze kumvikana ndetse isinyisha rutahizamu Naman Keita ukomoka muri Mali avuye mu ikipe ya Olympique Beja yo muri Tunisia.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka