Sosiyete ya RwandAir yegukanye igihembo cy’umwaka wa 2026 cy’indashyikirwa mu gutanga serivisi zitangirwa mu ndege ku mugabane wa Afurika, mu bihembo bizwi nka ‘APEX Best Awards 2026.’
Inteko Ishinga Amategeko yemeje ko mu mwaka wa 2026/2027, u Rwanda ruzakoresha ingengo y’imari ya miliyari 7.796,3 Frw, ikaziyongeraho miliyari 844,2 Frw ugereranyije na miliyari 6.952,1 Frw ziri mu ngengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2025/2026.
Kuri uyu wa Kane ubwo hasuzumwaga ishingiro ry'umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta ya 2026/2027,Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko umwaka w’ingengo y’imari wa 2026/27, uzibanda ku gushyiraho ingamba zo kongera umusaruro by'umwihariko mu buhinzi.
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga