Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda ryashyizwe ku mwanya wa karindwi muri Afurika, nyuma y’uko igipimo rusange cyaryo cyazamutseho 44% kuva mu ntangiriro za 2026, mu gihe mu mwaka umwe ryazamutseho 46%. Abasesengura ubukungu bavuga ko iri zamuka ari intambwe igaragara, ariko ko hakiri ikibazo cy’ubwitabire buke bw’abaturage mu kugura imigabane n’impapuro mvunjwafaranga.