Inkuru Nshya

Umuyobozi wa Zero Out Of Children, Paulin Ndahayo, yavuze ko gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ari ingenzi cyane, ari yo mpamvu bayigiramo uruhare kugira ngo umwana wese yige kuko usanga hari imiryango itabasha kubona umusanzu usabwa ngo iri funguro riboneke, bityo abana bakarushaho kwitabira ishuri nta mpungenge.
Hashize imyaka 10, umushinga wari witezweho kubyazwa umusaruro, ngo bwa mbere mu Rwanda haboneke mazutu ivuye mu bimera (biodiesel) upfuye, ndetse abaturage bari bahawe akazi bamburwa miliyoni zirenga 38 Frw
Abasiganwa ku magare bo mu ikipe ya Team Rwanda bagiye guhagararira Igihugu mu irushanwa mpuzamahanga ry’imikino y’amagare ryo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, Sharjah Tour 2026
Umunyarwanda niwe wavuze ngo gukunda ni byiza ariko bikaba akarusho iyo ukunze ugukunda. Rimwe na rimwe uzumva bavuga ko urukundo nyarwo rutabaho mu byamamare, gusa akenshi usanga atari inkuru mbarirano kuko abitwa ibyamamare barambana muri urwo rukundo babarika
U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bigiye kongera guhurira mu biganiro bigamije gushimangira amahoro n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari
Ikipe ya El Merriekh SC Bentiu yo muri Sudani y’Epfo yasinyishije abakinnyi barimo Serumogo Ali Omar utandukanye na Rayon Sports na Shaban Hussein Tshabalala wakiniraga Musanze FC
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Colonel Deo Mutabazi, yasabye ibihugu bigira uruhare mu butumwa bwo kubungabunga amahoro gushyira imbere gushaka ibisubizo birambye byafasha kunoza imirimo y'abajya mu butumwa bw'amahoro
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), gitangaza ko hagiye guterwa ibiti miliyoni 2.75 bya Kawa.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka