Inkuru Nshya

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolee, yavuze ko abageze mu za bukuru batagomba gufatwa nk’abagenerwabikorwa gusa, ahubwo bakwiye gukomeza kugira uruhare no gutanga umusanzu mu iterambere ry’Igihugu binyuze mu nama nziza n’ubunararibonye bafite.
Umugaba mushya Wungirije w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu Butumwa bw’Amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Maj Gen Laston Ngosa, yasezeranyije  ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro, gukorana bya hafi mu rwego rwo gushimangira ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano z’ubu butumwa.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK MUBARAKH, yakiriye ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) i Kimihurura itsinda rya Ofisiye Bakuru baturutse mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Malawi bari mu rugendoshuri mu Rwanda.
U Rwanda na Kenya byasinyanye amasezerano 11 agamije gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubutabera, umutekano, imiturire, imiyoborere, umuco no kubungabunga ibidukikije.
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda 'Amavubi' y'abatarengeje imyaka 23 yasezereye iya Sudani mu gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera mu Misiri, ku giteranyo cy'ibitego 4-1 nyuma yo kunganya 1-1 mu mukino wo kwishyura wabereye i Juba.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y'Epfo, zigize RWANBATT-2, zakiriye Umuyobozi mushya mu gice cy’Amajyaruguru, Brigadier General Selom Kwasi Amengor, zimwereke ibikorwa byazo nawe aziha umukoro wo gukomeza kuba maso.
Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyasabye ko u Rwanda rwahabwa miliyoni 35,7 z’amadolari ya Amerika binyuze muri gahunda y’inguzanyo y’igihe giciriritse izwi nka Extended Credit Facility (ECF), igamije gushyigikira gahunda z’iterambere ry’ubukungu
Umuhanzikazi Bwiza agiye gukomeza urugendo rwo kumenyekanisha album ye ya gatatu yise ‘Home’, aho azayimurikira mu gitaramo azakorera i Lusaka muri Zambia, afatanyije n’umuhanzi Bruce Melodie.
Urukiko rw’Ikirenga rwashyize hanze amabwiriza mashya agenga imiburanishirize y’imanza zirimo abana arimo gushyirirwaho iminsi yihariye, kubatandukanya n’abakuru ndetse n’imitegurire yihariye y’icyumba cy’iburanisha irimo kuba nta bashinzwe umutekano  bambaye impuzankano barimo, ndetse ababuranisha batambaye imyambaro yabo y’umwuga.
Kugura inzu, ubutaka cyangwa undi mutungo utimukanwa, ariko nyuma bikagaragara ko uwawugurishije atari nyirawo, bikunze guteza impaka n’imanza, ndetse abenshi bibaza uko bigendekera uwishyuye amafaranga ye.