Inkuru Nshya

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera butangaza ko kugeza ubu imiryango 96 yari isigaye ku kirwa cya sharita mu karere ka Bugesera, mu Murenge mu Murenge wa Rweru,  itarimurwa, igiye gutuzwa mu Midugudu igiye kubakwa.
Perezida Kagame uri Baku muri muri Azerbaijan, yasuye Urwibutso rwa Alley of Honor, yunamira Heydar Aliyev, wabaye perezida wa gatatu w'iki gihugu na Zarifa Aliyeva wari umugore we.
Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yabujije ikipe yayo kwitabira shampiyona y'Isi y'Amagare iteganyijwe kubera i Kigali mu Rwanda.
Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yagiranye ibiganiro na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino
Urwego rw’Igihugu rw’iterambere,RDB, rwatangaje ko iki cyumweru, Umuyobozi wayo,Africa Jean Guy, yaganiriye n’ Umuyobozi Mukuru wa Groupe Duval, Eric Duval hamwe n’itsinda rye, baganira ku mishinga yo kubaka inzu y’Ubucuruzi ya ‘Inzovu Mall’.
Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, yageze i Baku, mu murwa mukuru wa Azerbaijan, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu
Abakuru b’ingabo bo mu bihugu byo muri Afurika birimo U Burundi, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Uganda, na Comoros  bari kumwe n’abahagarariye ingabo bo mu karere batabara aho rukomeye ,Eastern Africa Standby Force (EASF), barangije amahugurwa yaberaga mu Rwanda .
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yasobanuye ko mu gihe cya shampiyona y'Isi y’Amagare, abaturage badahejejwe mu ngo cyangwa ngo gahunda zabo zihagarare ahubwo ko bitazabuza ufite gahunda z’ingenzi kuzikora kuko ubuzima buzakomeza nubwo hari imihanda izaba itari gukoreshwa mu gihe runaka.
Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yasabye abarangije amasomo mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi butangiza Ibidukikije (RICA), gufasha igihugu mu kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi binyuze mu guhinga bigezweho kandi hatangijwe ibidukikije, abasaba kuzanatanga serivisi nziza.
Umunyarwandakazi Teta Sandra washakanye n'umuhanzi ukomoka muri Uganda, Weasel Manizo yahishuye ko kubana n'uyu mugabo bafitanye abana babiri atari ibintu byashoborwa na buri wese