Inkuru Nshya

Umujyi wa Kigali ugeze kure imyiteguro yo kwakira Shampiyona y'Isi y'Amagare ndetse abayobozi bawo bakanguriye abatuye n'abakorera hafi y'imihanda izanyuramo iri siganwa gutunganya inzu zabo kugira ngo abashyitsi bazasange hasa neza
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Candy Basomingera, yavuze ko Shampiyona y'Isi yo gusiganwa ku magare ibura igihe gito ngo ibere mu Rwanda, igaragaza uburyo rumaze gutera imbere, ndetse yibutsa abikorera ko ari umwanya mwiza wo ko kubyaza aya mahirwe umusaruro
Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa RDCongo, ryanemze igihano Joseph Kabila yasabiwe, rinavuga ko igisirikare cya leta n’abo bafatanya, babagabyeho ibitero mu birindiro byabo, abasivile bane bakaburiramo ubuzima.
Ababyeyi bagenda muri Gare ya Kacyiru bishimiye 'Icyumba cy'Umubyeyi' bashyiriweho bavuga ko kizabakuriraho imbogamizi bahura nazo mu gihe bari kumwe n'abana bato mu rugendo cyangwa bari mu kazi
Ku nshuro ya mbere mu Karere ka Huye habereye amasengesho yo gusabira Igihugu ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo, mu gihe yari asanzwe abera mu Mujyi wa Kigali kuva yatangira mu mwaka wa 1995
Uwavuga ko ijoro ryabaye rirerire ku muntu wese ufite aho ahuriye n'ikipe ya APR FC ntabwo yaba abeshye bitewe n'ibyabereye mu Nkera y'Abahizi yateguye, ibirori byagaragaye ku rwego rwo hasi cyane
Umunyamakuru Kassim Youfuf, wakoreraga ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru,RBA,yitabye Imana azize uburwayi.
Umushoramari, umukunzi wa Rayon Sports , Munyakazi Sadate  yatangaje ko uburyo akunda igihugu adashobora kukigomera kuko cyamugejeje kuri byinshi, anenga ababona imitungo bakayijyana mu mahanga.
Minisiteri y’Uburezi yatangaje umusanzu uzajya utangwa n’ababyeyi barera mu mashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano