Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yamaganye isubizwa mu mirimo ry’uwahoze ari Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), Gen. Maj. Sylvain Ekenge, wari warahagaritswe kuri uwo mwanya nyuma y’amagambo yashinjwe kuba abiba urwango rushingiye ku moko, cyane cyane ryibasira Abatutsi.